Ubukwe Bw'umwana W'Intama
Language: Kinyarwanda (Language of Rwanda) Iki Gitabo Kirimo Amagambo Y'ubuhanuzi Ava Kuri Yesu Kubijyanye N'izamurwa Ry'itorero Ryegereje. Bimwe Mu Bice Biri Muri Iki Gitabo:
Kwicisha bugufi, kubabarira, mube mu isi ariko ntimube ab'isi, izamurwa n'ubukwe bw'umwana w'intama, mwitegurire izamurwa, kwifuza isi, abayobozi ntibankurikira, nimwitegure, mureke amakimbirane hagati yanyu, si nzabajyana niba hari icyaha mufite mutihannye, ubuzima bwanyu bw'iteka ryose buri ku mwunzani, bake cyane nibo bampimbaza kandi banyihannyeho, ndashaka umwanya wa mbere nta wundi, hari ugutotezwa kugiye kuza-ugutotezwa gukomeye, benshi bibwira ko biteguye baribeshya, musigaranye igihe gito cyo kwitegura.
Amagambo Y'ubuhanuzi Ava Kuri Yesu Kubijyanye N'ubukwe Bw'umwana W'intama:
Aho abana banjye bazaba hari ibintu byiza cyane. Reka mbabwire bike: Abana banjye nibahagera bazasanganirwa n'ababo; inshuti n'abavandimwe bari mu ijuru. Nzaba mpari. Kizaba ari igihe cy'ibyishimo. Mbega impano yo kuguhuza n'abo wabuze.
Ameza yuzuye yarateguwe: Buri kimwe gikenewe cyarateguwe. Ibijyanye n'ibi by'izamurwa bizaba bitangaje. Abana banjye bazaba bicaye ku ntebe zanditsweho amazina yabo na zahabu. Buri mwanya wose uzaba ufite ibikoresho by'izahabu.Hazaba hari amasahani ya zahabu. Ibitambaro by'ameza bizaba bikozwe mu ndodo za zahabu.Umucyo uzaba urabagirana mu mirasire. Ibikombe bizaba ari izahabu.
Buri mwanya wose uzaba urimo impano Imana yamuteguriye. Iyo mpano izaba ari ikintu kinyibutsa imigenderanire yanjye n'uwo mwana. Buri mpano yose izaba ifite igisobanuro cy'umwihariko kubera ibihe birebire nagiranye n'umwana. Hazaba hari ugutungurana gutangaje, kuri uwo munsi w'ubusabane bw'ubukwe bwanjye.
116 pages
English edition · First published 2013 by CreateSpace Independent Publishing Platform · ISBN 9781492351702
Readers also shelved
A Haunting Midlife (The Witching After Forty Series) (Witching After Forty, 6)Lia Davis, L.A. Boruff
An Animated Midlife (Witching After Forty, 4)Lia Davis, L. A. Boruff
A Newly-webs Midlife (Witching After Forty, 13)Lia Davis, L. A. Boruff
An Inherited Midlife (Witching After Forty, 14)Lia Davis, L. A. Boruff
A Tiger's Claim (Shifters of Ashwood Falls, #2)Lia Davis
Bad BunnyLexi Davis · 5Be the first to rate this book
Keep track of what you read
Book Nook is a free reading tracker with a 3D bookshelf, a reading timer, challenges with friends and a Reading Wrapped at the end of the year. Add Ubukwe Bw'umwana W'Intama to your shelf in one tap.